Baphomet

Baphomet, ni igisinye cy'ihene y'inshitani, bakunda kwerekana nk'umuntu w'igice n'ihene y'igice ku mutwe cyangwa se umutwe w'ihene gusa. ikunze gusobanurwa kwinshi nka sinye y'ubupfumu. Ikoreshwa n'abasenga satani.


Intangiriro yayo ntabwo isobanutse neza. Umwongereza akaba n'umunyamateka w'umupfumu witwaga Montague Summers yagenekereje avuga ko bisobanura BAPHE na METIS  bivuga konka cyangwa kunyunyuza ubwenge. Baphomet kandi izwi ku izina rya GOAT OF MENDES, ariyo ihene y'umukara n'ihene ya Judas(mwibuke mu bupfumu bw'iwacu ko bakunda ihene y'ibara rimwe cyane cyane y'umukara).

Mu binyejana byashize, yigeze gufatwa nk'ikigirwamana(idol), ihagarariwe na n'agatwe/agakanka k'umutwe w'umuntu, agatwe gakoze mu cyuma cyangwa mu giti ariko gafite immisatsi ishwamamaye(idashokoje). Ikigirwamana bavuga ko cyasengwaga na Order of Knights Templar ikaba yarafatwaga nk'inkomoko/isoko y'uburumbuke n'ubukire.

Bivugwa ko mu 1307, umwami w'ubufaransa Philip IV yashinje aba ba Knights Templar ubutinganyi(abaryamana bahuje ibitsina) no gusenga  iki kigirwamana muri ibyo byose bakanagisiga amavuta y'abana bishwe(batanzweho ibitambo). Hagati aho, 12 muri 231 bahaswe ibibazo na kiliziya nibo bemeye ko basenga cyangwa se bafite icyo bazi kuri baphomet. Abantu babaga bakinjira muri Knights Templar(Novices) bavugaga ko bategekwaga gusenga iki kigirwamana nk'imana yabo n'umukiza.

Mu 1818 umubare w'ibigirwamana byitwa heads of baphomet yavumbuwe mu byari byaribagiranywe mu bushyinguro bw'abami ba Vienna. Bavugaga ko ari ibisigisigi by'ubukoni buhanitse cyangwa ubwenge.

Ariko baphomet izwi cyane ni iyashushanyijwe mu kinyejana cya 19 n'umunyamaji w'umufaransa Elphas Levi, ariyo yitwa "Baphomet of Mendes( ni mu Misiri)." Yavanze ibice bimwe byo ku makarita ya devils hamwe n'isekurume basengaga cyera cyane muri Mendes mu Misiri, yavuzwe ko yasmbanyaga abayoboke bayo b'abagore(nk'uko itorero rivuga ko devil ibikorana n'abapfumu).

Baphomet ya Levi ifite igihimba nk'icy'umuntu n'ikiziga, n'amabere y'abagore, na caduceus(ka gasinye bashyira ku ma farumasi kazingiyeho inzoka ebyiri) kari ku nda, amaboko n'ibiganza by'umuntu, gahereye ku maguru , amababa n'umutwe w'ihene hariho inyenyeri ya pentagram( mpande eshanu) mu gahanga, n'itoroshi hejuru y'umutwe hagati y'amahembe abiri. Levi yavuze ko ibirango bihagarariye/byerekana nk'igiteranyo cyose cy'isi, ubwenge, ibintu bine imperuka, igitsina n'ububyeyi, icyaha n'agakiza. Igice cy'imboneko y'ukwezi ku gice cyo ku ruhande rw' umutwe  rwerekana ikiza n'ikibi.

Agashya:

 1)Aleister Crowley we ubwe yiyise baphomet anayigira motto(intego) ubwo yinjiraga Ordo Templis Orientalis  kandi yizeraga inzoka n'intare nk'ibinyabubasha.

2) idini rya satani ryashinzwe mu 1966 i San Fransisco, naryo ryakoresheje baphomet nk'ikirango cyabo kiranga ubusatani bwabo.

 3) Aba framaso nabo bizera baphomet nk'umwubatsi ukomeye cyane w'isi.

scapegoat  

baphomet of Mendes 

 baphomet yarangaga idini rya satani 

 

This free website was made using Yola.

No HTML skills required. Build your website in minutes.

Go to www.yola.com and sign up today!

Make a free website with Yola