Kanye west yatinyutse kwigereranya n'umukiza wacu Jesus Christ
ikinyamakuru "Rolling stone" cyamamaje ifoto yafotowe na David LaChapelle ya Kanye West yambaye ikamba ry'amahwa, yigereranya n'Umwana w'Imana ngo ubuzima bwe bumeze nk'ubwa Yesu ngo kuko yarwanye kugira ngo amenyekane kandi akaba yarababaye kugira ngo agere aho ari. Abivuga muri aya magambo ngo" iyo nza kwikunda singire icyo nitaho, ubuzima bwanjye bwari koroha,ariko ntimwari kwidagadura. Umubabaro wanjye nibyo byishimo byanyu." |
Kanye West akorana interview na Rolling stone, yavuze ko yababajwe n'uko yararukiye amashusho y'urukozasoni akiri umwana, ngo yatangiye afite imyaka itanu abona ikinyamakuru cya se.
Kanye West ngo yumva yaragomye kwandikwa muri Bibiliya: "nazanye ingingo ivuga ku mateka, mu buryo bwo kugira ngo abana bajye biyigiraho ubwabo. Ndi umuvugizi wahumekewemo... nahinduye injyana y'umuziki inshuro irenze imwe. kubera iyo mpamvu, nagombaga kugira umwanya muri Bibiliya. Byavuzwe na Kanye West.
Kanye West siwe muhanzi wambere wigereranyije n'Imana kuko na mugenzi we Jay Z yiyita Jay-Hova, savior of rap mu ndirimbo ye Hova Song: Pain In Da Ass.
Mase nawe yagaragaye kuri cover ya cd yambaye ikamba ry'amahwa (reba ifoto iri hasi)
Puff Dad( ubanza ku ifoto) nawe ni uko muri Video yitwa "hate me now" ndetse n'ahandi henshi nko muri movie "son of man" na Rooney ukina muri Manchester united...





