ubuhamya bwa ESTHER
1.Mbega umukobwa ubabaje!
Ubu buhamya bukora ku
marangamutima ndetse byatuma n’amarira ashoka mu maso. Imana Irakomeye !!
N’ ubuhamya bwa mwene Data ESTHER wari wariyeguriye Imana mu buryo
budasubirwaho ari n’umuririmbyi ; ababyeyi be bari abayobozi b’itorero rya
gikristo. Yari umukobwa ufite ubuhamya bwiza watinyaga Imana, ndetse ntiyari
yarigeze akubagana mu byaha by’ubusambanyi. Umugoroba umwe, habayeho igitaramo
cya korari ku rusengero rwabo. Icyo gitaramo cyagejeje mu masaha ya saa munani
z’igitondo, noneho bose barataha, buri wese ajya iwabo.
Esther ageze hafi y’iwabo aterwa n’abagizi ba nabi, umwe muri bo amufata ku
ngufu ndetse amwambura bibiliya ye. Yagize agahinda kenshi kenda kumwica,
ariheba, arakarira Imana bikomeye. Yajyaga yibaza impamvu Imana yabyemeye ko
bimubaho kandi yari avuye mu masengesho, yari avuye gukorera Imana. Yakomezaga
kwibaza impamvu. Ati kubera iki ?
Ati nakoze iki kugira ngo
abe ari jye ibi bibaho ? ati nkanjye wari uzi ko umuntu wa mbere uzamenya
ubwambure bwanjye azaba ari umugabo wanjye nabwo ku munsi w’ubukwe ! Yari yanze
ubuzima, bwamubereye bubi cyane. Ageze mu rugo, nta kintu yigeze abwira
ababyeyi. Yahisemo kubihisha abigira ibanga. Yari afite isoni nyinshi ndetse
n’umubabaro wendaga kumuturitsa umutima.
Hashize amezi make, atangira kugira iseseme, atangira kuruka, Yahise yihutira
kujya kwa muganga. Bamaze kumukorera ibizami bitandukanye, muganga
yamumenyesheje ko atwite ; ati mbigire nte ? sinshobora kuyikuramo. Yari afite
agahinda kenshi arira cyane : ahitamo kujya kubibwira umubyeyi umwe wo ku
rusengero iwabo.
Yafashe inzira ajya kw’uwo mubyeyi kumutura agahinda ke. Wa mubyeyi ngo amare
kumva ayo makuru yose nk’uko Esther yayamuganiriye ararakara cyane yanga
kwemera ko ari ukuri.Ati urabeshya waguye mu cyaha cy’ubusambanyi n’umwe mu
basore bo ku rusengero none uri kwanga kuvugisha ukuri. Ati iyo biba gufatwa ku
ngufu wari kuba warahise ubivuga, ati kuki ubivuze nyuma y’igihe kingana gitya
? Ati reka reka simbyemeye.
Ati ahubwo dore icyo ngiye
gukora : byose ngiye kubibwira Pasteri n’ababyeyi bawe, gutyo baragushyira
inyuma y’itorero .
Wa mubyeyi yihutiye kujya gushaka Pasteri n’ababyeyi ba Esther, bose bamaganira
kure Esther. Bati wasambanye n’umwe muri ba basore bo ku rusengero, mutwereke.
Udukojeje isoni, udukuyeho icyubahiro twari dufite. Esther ararira cyane ati
ariko Mana ni ukubera iki ibi byose ? Kuki mbaye igishungero ?
Bamushyize inyuma y’itorero, ahagarara kuririmba. Mu rusengero yicaraga ku
nteba y’inyuma. Bamushyize mu kato, abo basenganaga bose bamutunga intoki.
Ababyeyi be batari bacyihanganiye icyo gisebo, baramwirukanye mu rugo, Umubyeyi
umwe wo ku rusengero amugirira impuhwe aramwakira aramucumbikira. Esther
ntiyaretse gusenga, yarakomeje, ndetse arushaho kwegera Imana cyane , yinjira
cyane mu bihe byo gusenga abaza Imana impamvu y’ibyo byose. Amezi icyenda
ashize yabyaye umwana w’umuhungu. Ababyeyi bamwe b’abanyempuhwe bo kurusengero
rwabo baramufashije bamugurira ibyangombwa by’umwana, akajya ajya ku rusengero
ahetse ka kana.
Hashize imyaka 3, habaho igiterane cy’ivugabutumwa muri ako gace Esther yari arimo.
Esther yakigiyemo, agenda ajyanye n’umwana we ufite imyaka itatu ubungubu.
Habayeho benshi bagiye batambuka bavuga, umwe mu bahagurutse kubwiriza
aratangira atanga ubuhamya ati : « Jyewe mureba ndi imbere yanyu, nari igisambo
ndi n’umujura. Nafataga abakobwa ku ngufu. Iyi bibiliya mfite mu ntoki n’iyumwe
muri abo nafashe ku ngufu. Ijoro rimwe nafashe umukobwa ku ngufu mwambura
bibiliya ye ngeze mu rugo, nyibumbuye ngwa ku mirongo yari iciyeho uturongo
irantsinda ndihana. Uko niko nemereye Yesu, mwakira nk’umwami n’umukiza
w’ubugingo bwanjye, natangiye kujya mu rusengero, aho niho naboneye umuhamagaro
wari uri ku buzima bwanjye. None dore ubu ndi umuvugabutumwa ubwo nibwo buhamya
bwanjye bene Data. »
Abantu bari bafashijwe cyane n’ubwo buhamya. Esther yari araho mu bantu benshi
cyane, abasha kumenya wa mugabo wamufashe ku ngufu. Atangira gushaka inzira mu
bantu,yiruka agana kuri podiyumu (podium) ahari hahagaze wa mukozi w’Imana ;
ariko protocole imubera inzitizi.Akomeza gusaba cyane kumugeraho kugeza ubwo wa
mukozi w’Imana yababwiye ngo bamureke azamuke kuri podiyumu Esther amaze
kuzamuka kuri Podiyumu ari kumwe n’umuhungu we w’imyaka 3, abwira wa mukozi
w’Imana ati : « Mpa Bibiliya yanjye wakire umwana wawe imbuto yo kumfata ku
ngufu.Ni jye wafashe ku ngufu cya gihe. »
Umuvugabutumwa agwa hasi
yubamye atangira kurira cyane n’ijwi rirenga, ahita asaba imbabazi mu ruhame.
Abakozi b’Imana bari bari aho barabegera barabasengera. Uwo mukozi w’Imana
utari wagashatse, yahise amubaza niba yemera kumubera umufasha. Muri make
barashakanye none ubu bazenguruka isi bavuga ubutumwa, batanga ubuhamya bwabo.
Imana yambuye Esther umwambaro w’isoni, imuha icyubahiro, imwibagiza imibabaro
ye yose.
Ibyo Imana ikora byose ni byiza,hari byo yemera ko bitugeraho kugira ngo
yiheshe icyubahiro, kugira ngo itwiyegereze, kugira ngo ituremere ubuhamya.
Twese tuzi ubuhamya bwa Lazaro dusanga muri bibiliya, Yohana 11 : 1-44, ku
murongo wa 4 handitse ngo : « Yesu abyumvise aravuga ngo iyo ndwara si iyo
kumwica, ahubwo niyo guhimbarisha Imana no gutuma umwana w’Imana ahimbazwa ».
Ibyo bishatse kutubwira ko tugomba kumenya no gusobanukirwa ibyo Imana ishaka
gukora inyuze mu bigeragezo, no mu bikomeye tunyuramo buri munsi.
Inzira z’Imana zitandukanye n’izabantu, Imana yacu ni ukuri ntabwo ita abana
bayo, nubwo haba mu butayu ihaca inzira. Usomye mu gitabo cya Yesaya 43 : 2
usanga havuga ngo : « Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe nuca no mu migezi
ntizagutembana. Nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ibirimi byawo ntibizagufata.
» Amazi n’umuriro bigereranywa n’ibibazo, ingorane, intambara, ibigeragezo,
Imana yacu iraduhumuriza ikatubwira ko turi kumwe.
Mwene Data, wishyiraho umupaka imbere y’Imana mu mitekerereze yawe, Witekereza
ko uriho mu bibazo bitabonerwa igisubizo ; Imana yonyine niyo yaguha
ibyiringiro ndetse n’umunezero wo kubaho…, Yabikoreye Esther wari wihebye, umwe
wari wanzwe, yaratawe n’abo yari yiringiye ko bamwumva, ariko Imana
yamuhinduriye ibyari amarira kuba umunezero, umubabaro yawuhindura ibitwenge,
ejo yari ariho igisebo,ubu ni ikitegererezo cy’abageragezwa, ubu afite umurimo
wo kwitaho no guhoza abagore bafashwe ku ngufu
Imana yacu ifite ububasha bwo kukwibagiza mu munsi umwe, igihe wagiyeho
igisebo, kukwibagiza ibibazo waciyemo. Izere urabona agakiza k’Imana. Ushobora
kubona byose byaragushizeho, harimo gutakaza icyubahiro, ubuntu, umwanya mwiza
wari ufite, akazi, ikindi kintu cy’igiciro cyangwa umuntu wakundaga cyane…,
nubwo byamera gutyo, ntugatakaze kwizera kwawe kuko iyo ugutakaje uba utakaje
byose. Kwizera ni ikintu satani atagira atabasha no gushyikira. Uko kwizera
niko kuzagusubiza mu mwanya wawe, niko kuzagukiza, Kwizera ni ubutunzi bukomeye
!!!!!
Imana Nyirubushobozi iduhe umugisha twese. Amen
Inkuru, yoherejwe na A. G.M akoresheje Email. Yashyizwe mu kinyarwanda na KIYANGE Adda- Darlene.