Wari uzi icyo aka kamenyetso gasobanura? Ibyahishuwe 13:1-18 ![]() Isi yose izi ko ibinyobwa bitera ingufu atari byiza ku buzima, ko akenshi umuntu yabinywa ari kimwe no kunywa ibisindisha kandi ari nk’uburozi. Ariko aho abari mu isi tubera impumyi, ni uko aba bantu bakunze gukoresha za subliminal messages(message zo kwoza abantu ubwonko) kugira ngo bagere ku ntego zabo. Kandi baba bazi ingaruka mbi ko zitugeraho n'ingufu zifite ku buzima bwacu no hagati yacu na Nyiribiremwa. Ngo abatabizi bicwa no kutabimenya koko! Nkibona drink “monster energy” yanteye ubwoba. Natinye kuyigura nk’ukuntu nabonaga abandi bantu bayirukankiraga; bambara imyenda yayo, bomeka autocolant/sticker ku bikoresho byabo ndetse n’amamodoka yabo. Ibyo byose byaranshishe bituma nifuza kuyikoraho ubushakashatsi. Reka dufatanye tugerageze gusobanura duhereye ku gishushanyo cyayo kiri hasi hano: ![]() Turavuga kuri ibi bikurikira: 1. Logo:m 2. Name: monster energy 3. moto: unleash the beast 1. m: logo ni ikirangantego mu kinyarwanda. Ikirangantego ni igishushanyo cyerekana intego yawe mu byo ushaka kugeraho. Iyo witegereje ku gacupa kayo, usangaho inyuguti ijya kumera nka m ariko ni utuntu tudafatanye. Abenshi batemera cyangwa badashaka kwemera ubuhanuzi bwo mu Byahishuwe bakubwira ko ngo: “ just the letter.” Reba ku gishushanyo gikurikira icyo iyo nyuguti ivuga: ubundi akaguru kayo kamwe gasa cyane n’inyuguti yo mu giheburayo yitwa Vav/ (v/w) aribyo bivuga umubare 6. Iyo ufasha utuguru 3 twegeranye, duhita tukwereka 6 eshatu. ![]() ![]() 2. name: monster energy Monster (beast) bivuga igikoko cyangwa se ikinyamaswa kinini kandi giteye ubwoba cyane. Kuba barafashe iki gikoko bakongeraho kugiha uriya mubare wa gatandatu eshatu, ntabwo ari ibintu bapfuye kwikorera gusa. Ahubwo bafite ubundi butumwa bashakaga kuduha ariko buhishe( Ibyahishuwe 13:18). Ariko byaba byiza usomye chapter 13:1-18 kugira ngo ubashe kumva neza icyo bagamije. Ikindi kandi giteye amatsiko ni umusaraba uri mu nyuguti ya O, usa nka wa wundi aba stari bambara. 3. Moto: unleash the beast Moto=slogan=purpose=objective=mission Unleash bivuga release: kurekura, kubohora cyangwa kwibohoza. Iki? The beast: igikoko. Ubwo urumva nta butumwa baguhereza? Reba igishushanyo gikurikira nurangiza usome Ibyahishuwe 13:1 ![]() Icyitonderwa: muri iyi minsi, biravugwa cyane ko turi mu minsi y’imperuka. Satani n’abakozi be, bari gukora iyo bwabaga ngo bigarurire isi itarabarangirana. Ibi si byo bimenyetso byonyine bakoresha. N’ibindi tuzagenda tubibagezaho gahoro gahoro. Gusa abantu bari bakwiriye gufungura amaso, bakamenya ikibi n’ikiza nk’uko twahawe ubwenge bwo kubitandukanya uretse benshi batabukoresha. Ibyahishuwe 13:16 bavuga ko igikoko cyategetse abantu bose, abakomeye n'aboroheje, abakire n'abakene, abigenga n'abacakara, gufata ikimenyetso ku biganza byabo by'iburyo cyangwa ku gahanga kabo. Akabazo k'amatsiko: wambaye iyi ngofero kirya kimenyetso ntiwaba ugishyize ku gahanga wowe ubwawe? ![]() NB: Reba video zikurikira hanyuma usesengure urebe niba koko ibimenyetso bitaratangiye gushyirwa ku biganza by'abantu. |





