Intangiriro
Iyo witegereje kuri iyi si, ukareba ibyaha n'ubugome bihakorerwa, abantu benshi barihebye, abandi bayobotse ibikorwa by'ubugizi bwa nabi mbese benshi bahakanye Imana.
Ibi byose byose bifite ikibiri inyuma; nta kindi ni imiryango yitwa secret societies cyangwa imiryango ikorera mu bwiru mu kinyarwanda.
Nibo bazana iterambere, akenshi umuntu atashidikanya ko riva ikuzimu, bafite ubutegetsi bwose bwo ku isi, igisirikare cyose ni icyabo, amashuri, itangazamakuru ku buryo amakuru menshi twumva aba atari ukuri kuko bavuga ibyo bashaka ko twumva kugira ngo batwoze ubwonko, nibo bateza intambara mu bihugu byose bakanazihagarika. Muri make ni inzobere mu gukontorora ubwonko bw'abantu.
Ariko akenshi biterwa n'uburangare cyangwa se kutagira icyo twitaho.
Gahunda yabo ni ugukora paradizo yabo izaba irimo 20% by'abagize isi(atari imwe Imana yadusezeranyije). 80% ariyo rubanda rugufi bazayica, maze bo basigare batunzwe na tekinoloji ntawuvunika.
Iyi website igamije kwifatanya nawe kugira ngo duhanahane amakuru tumenye dusobanukirwe kandi tunasobanurire n'abatabizi, kugira ngo hatazagira uyoba atabizi.
Soma ibikurikira...